vendredi 18 novembre 2011

IMIGANI NYARWANDA
1. Agashyitsi gakuze niko kavumbika umuriro
2. Agakono gakuze niko karyoshya imboga
3. Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo
4. Agahinda gashira akandi ari umuterero
5. Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru
6. Agatoki gahoze mu kibuno karanuka
7. Aho amahoro ari uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu
8. Aho ibyago biri ibihaha bica umuhoro
9. Aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira
10. Aho uniga urahasanga umuhogo
11. Aho intumbi ziri niho inkongoro ziteranira
12. Aho uniga urahasanga umuhogo
13. Akabaye icwende ntikoga, niyo koze ntikanoga, n’iyo kanoze ntigashyira
umunuko
14. Akabando k’ubusaza gacibwa kare kakabikwa kure
15. Akamasa kazaca inka kazivukamo
16. Akanyamanza nako kati nabwo mbukesha rusengo
17. Akarenze umunwa karushya ihamagara
18. Akari ku mutima ka Mutimbuzi, umutindi yanga uwanyina
19. Ak’imuhana kaza imvura ihise
20. Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda
21. Amashyi make yimisha umwana impengeri
22. Amatwi yuje amata ntiyumva
23. Amavuta masabano ntamara umwera
24. Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri
25. Amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho
26.Barihima ba Mujinya yiciye ibinyita ngo arahima umugore
27. Bati : tera impundu kanyugunyugu, nako kati mubanze murebe impanga
ziravamo
28. Bavuga ibigoramye umuhoro ukarakara
29. Findi findi irutwa na so araroga".
30. Gucurangira abahetsi
31. Guha imbwa amaboko zikayanga
32. Gukanura kw’urukwavu ntikubuza ishyamba gushya
33. Gukomera inyuma nk’amase
34. Gusetsa uvuye ( guhamba) guta nyina
35. Hapfaga inyange nkanswe ibyiyoni
36. Ibirenge bijya imbu kujya imbere
37. Ibize nabi uyima ifu38.Ibyanyuma bica amazuru
39.Ibyaye ikiboze irakirigata
40.Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge
41.Igihugu kitica imbwa cyorora imisega
42.Igikeri nacyo kiti « nibwo nkihagera »
43.Igiti cyakubiswe n’inkuba ntigitinya ko hejuru hijima
44.Igiti cyateretswe n’Imana ntigihuhwa n’umuyaga
45.Ihunga umurizo wayo ikagwa ruhabwe
46.Ihwa riri ku wundi rirahandurika
47.Ikibya cy’undi kirakandika
48.Ikomeza rya cyane rica imigozi
49.Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni
50.Ijisho rya mukuru ntirizinduka riba ryagiye kureba
51.Imbeba irya umuhini yototera isuka
52.Imbeba yahanutse ku rubariro ikubita amabya ku ishyiga iti « nanga
iyandarika rya hano »
53.Imbitsi ya cyane ibikira mukeba
54. Imburamukoro ihinga ku ikoro
55. Imbwa yiganye inka kunnya mu rugo irapfa
56. Imfizi icugita isi ni bihogo bya birahinduka
57. Imfubyi ibaga yonsa
58. Imvura idasubiye bayita cyumya
59. Incyuro mbi yashubije Nkundiye ku Idjwi
60. Inkotsa ivuga nk’izindi bati « ngiyo kanwa kabi »
61. Inda irimo urwango uyiha amata ikaruka amaraso
62.Ikinyogote cyagiye gukura ibijumba gisanga nyiri umurima yabikuye, maze
kirijujuta kiti « dore ibyo mfa n’umurima wa rusange »
63. Kwigana ingendo y’undi bitera kujagajaga
64. Ingwize yishe mutamu
65. Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo
66. Inkotsa ivuga nk’izindi ngo « ngiyo kanwa kabi »
67. Inkunguzi y’inkware ishoka agaca kayireba
68. Inkunguzi y’igikoba yikururira amakara
69. Intamenya y’imfizi irigata ubugi bw’intorezo
70. Intege nke zitera ubugwaneza
71. Intoki ebyiri ni ukunabana
72. Inuma bayirashe amatama yombi iti « amagambo ashize ivuga »
73. Inyamanza yanyereye mu masaka iti zihiye kare Bagesera
74. Inyamaswa idakenga yishwe n’umututizi
75. Inyongera mbi ni imisuha
76. Inzira ntibwira umugenzi
77. Iwanyu ni mwanyoko, mwa nyina w’undi ni mwa nyiranyenga
78. Iyagukanze ntibamo inturo
79. Iyaneye kazutu ntireka myambi
80. Iyo butarira imbeba ntituka imbwa
81. Iyo inzu y’umuturanyi ihiye uzinga akarago
82. Iyo ngira ntya yari ijambo, ni uko yaje nyuma
83. Izotanye kera zisigana ivu
84. Izateranye imigeri ntizihishanya amabya
85. Kamenyero yenze nyina
86. Kami ka muntu ni umutima we
87. Kubaza amenyo y’inkoko kandi ureba umunwa wayo
88. Kubita imfubyi ntuyibwirize kurira
89. Kuzinduka kwa Rusake ntibiyibuza kunnya ku muteênde
90. Kwahirira imbwa urubingo
91. Kwasama kubi ni ukurira
92. Kwitsamura amenyo akagwa
93.Nshimwe nshimwe y’umugore ibyimbya igituba
94. Ntabanganya Imana na nyangufi yaragiye
95. Ndabure injogo inyenge y’undi yijyanire ?
96. Ntabaronkera rimwe nk’abava guca imisigati
97. Ntagahora gahanze
98. Ntakwayurira utaraguha
99. Ntawihuta nk’uwayobye
100.Ntawanga kuryama ngo atarota nabi.
101. Ntawugorora intege z’ikijumba
102.Ntugategere umugore ijosi
103. N’uwendeye nyina ikuzimu yaramenyekanye
104. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona
105. Nyamwongera kibi yasanze uruzi rwuzuye anyaramo
106. Nyirandakuzi ntimutahana ubukwe
107. Nyirarunyonga ati « harajwe » umukazana we nawe ati « harasanzwe »
108. Nyiri umupfu niwe ufata ahanuka
109. Rwubikangohe niwe rwuburangeso
110. Ubonye nyina ashaje aravuga ngo inka za se zapfuye ubusa
111. Ubugabo ? No kuri gasaho burahamera
112. Ubutarya butera kwinanata
113. Ubuze uko agira agwa neza
114. Ubwiza bw’imbwa ntibuyibuza kurya amabyi
115. Ucyira injiji amarenga amara ibinonko
116. Ugusuriye ntumusurire akwita ikiburannyo
117. Uhitwa ntafata uruka
118. Ukwanze atiretse agira ngo turwane
119. Umugabo mbwa aseka imbohe
120. Umugabo mbwa anyagiranwa n’abandi nyuma ati « njye nabonze »
121. Umugabo yirirwa atariye ariko ntiyirwa atabonye
122.Umuheto washutse umwambi ngo jyamo turajyana
123.Umukecuru yanyaye mu ruzi ati n’ubwo ari duke bwose ndongereye
124.Umukecuru yanyariye imbaragasa mu mukungugu, iti « uritonde di
n’imvura y’umuhindo yansize amahoro »
125. Umupfu w’undi niwe unuka
126.Umuntu ntatinya ishyamba , atinya icyo yaribonyemo"
127. Umurengwe wica nk’inzara
128.Umushumba yatwitse undi , nawe ati « humura turacyaragiranye »
129.Umutwa yashomeje amabyi amata ati ‘ibitajyanye ni ibi »
130.Umutwe munini nturengwa n’imijugujugu
131.Umuvumu ugira aho uvuka
132.Umutima w’imfubyi watanze umutwe w’umusaza kumera imvi
133.Umwana wundi abishya inkonda
134.Umwijuto w'ikinonko ugirango imvura ntizagwa.
135.Urubonye rwubitse agira ngo ntirwaseye
136.Urwiganwa rwa mushushwe rwamaze imbeba mu rubariro
137.Usabiliza imbehe ntaca urubanza
138.Usanga umunsi ntaragura ibara
139.Usenya urwe umutiza umuhoro
140.Ushaka kwica imbwa ye ayirega ibisazi
141.Ushize impumu yibagirwa uwamwirukankagaho afashe icumu.
142.Ushora imishinga mu mishino ugasarura imishumi y’amashati
143.Utarabona uko yigira asangira n’uwishe se
144.Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi
145.Utazi ikimuhatse areba impare ya se igitsure
146.Utazi ko ababo bashira yishimira ko mukase yakuyemo
147.Utazi ubwenge ashima ubwe
148.Utinze azanyagwa ni umugaragu w’inda
149.Uwihamagariye sakabaka aba afite inyama zuzuye urutete
150.Uwanga guhandwa yurira inzovu
151.“Uwanga igikura abaga umutavu”
152.Uwanga amazimwe abandwa habona
153.Uwanze gusekwa yaheze mu nda ya nyina
154.Uwanze kumva yumvira ijeri
155.Uwagumiwe n’amenyo ahagamwa n’amazi
156.Uwasuze agirwa no kunutsa
157.Uwarose nabi burinda bucya
158.Uwicishije inkware amaha , ahora ayamanitse
159.Uwiba ahetse aba abwiriza uw’i mugongo
160.Uwifuza icyo azabona agira ati « icyampa ngapfa »
161.Wikanira umugisha w’undi ukannya ibuye
162.Wima igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa
163.Wiringira ijosi rikakubyarira umwingo
164.Wisasira Akazana utazi Akazaza Ejo