dimanche 29 janvier 2012


 Polisi yo mu gihugu cya Ghana yataye muri yombi umugabo wagendaga avuga ko ari umuhanuzi kugira ngo abone uko asambanya abagore.
Umunyanigeriya Efe Ese ngo yavugaga ko asanga akirukana amadayimoni; ariko uburyo yabikoragamo nibwo buteye kwibaza.
Uyu mugabo yabwiraga abagore ko kugira ngo yirukane amadayimoni abarimo ngo ari uko baryamana maze imbaraga z’igitsina cye zikirukana iyo myuka mibi.
Efe Ese yatawe muri yombi mu cyumweru gishize afatiwe mu gace ka Tesano. Uyu mugabo yafashwe amaze gusambanya umugore yabwiraga ko ari kumukiza amadayimoni ndetse akanamwiba imashini ye igendanwa n’icyuma gifata amafoto (digital camera).
Urubuga rwa interinte Ghananation.com ruvuga ko byose bijya gutangira uyu ‘muhanuzi’ yahuye n’umugore wigenderaga mu muhanda, ubundi ngo aramwegera amwumvisha uburyo afite ikibazo cy’imyuka mibi imugendaho kandi ihora imuteza ibyago.
Uyu mugore (utaratangajwe amazina) yaje “kugwa mu mutego” yemera ibyo Efe Ese yamubwiraga; ubundi bajyana mu rugo rwe ruri mu gace ka Alajo ngo amusengere. Bahageze, uyu “muhanuzi” yabashije kumvisha uyu mugore ko kugira ngo akire ari uko bari bukorane imibonano mpuzabitsina; barabikora.
Nyuma y’iki gikorwa, uyu mugabo yabajije nyamugore ikintu cy’agaciro atunze; undi asubiza ko ari mudasobwa ye igendanwa n’icyuma gifotora (digital camera).
Ghananation yandika ko uyu “muhanuzi” yahise amubwira ko ibyo bintu ari byo birimo amadayimoni; amusaba kubizana ngo babisengere. Ubwo basengaga umugore ahumirije, uwamusengeraga yahise yandurukana bya bintu arigendera.
Tariki ya 14 uku kwezi, icyumweru kimwe nyuma y’umubonano wa mbere, uyu “muhanuzi’ yahamagaye umugore kuri telefoni ye igendanwa amubwira ko yakomeje gusengera bya bikoresho ariko yongeraho ko ngo abadayimoni bakomeje kuba ibamba. Yamusabye rero ko bakongera gukora imibonano mpuzabitsina “kugira ngo abirukane burundu”.
Ariko kuri iyi nshuro, umugore yahise ahamagaza polisi; nyamugabo-muhanuzi atabwa muri yombi.
Ghananation ivuga ko uyu “muhanuzi” yahise yemera ibyo aregwa ndetse anasubiza mudasobwa na camera y’abandi. Amafoto yagaragaye muri iyi camera yerekana abagore benshi bambaye ubusa; Polisi y’I Tesano ikaba ikeka ko ari abo uyu mugabo yasambanyaga amaze kubabeshya ko abirukanira amadayimoni.
Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri polisi ikorera I Tesano ASP Stephen Donyina Kyeremeh avuga kandi ko bamaze kwakira ikirego cy’undi mugore nawe uvuga ko yahohotewe n’uyu “muhanuzi”. Uyu mugore we yanabwiye inzego za polisi ko baryamanye inshuro nyinshi ndetse ngo buri gihe uko bamaraga kuryamana yamwongereragaho amafaranga “nk’ishimwe” ry’uko yamwirukaniye abadayimoni.