Mu gihe hakomeje gututuma umwuka mubi hagati ya Koreya y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Minisitiri w’ubumwe wa Koreya y’Epfo Ryoo Kihl-Jae yatangaje ko Koreya y’Amajyaruguru igaragaza ibimenyetso byo kwitegura ku nshuro ya kane igiregazwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.
Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 8 Mata 2013, Ministiri Ryoo Kihl-Jae yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko kuva mu cyumweru gishize bafite amakuru ahagije y’igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi mu gace ka Punggye-ri, aho Koreya y’Amajyaruguru isanzwe ibikorera.
Ubwo Ministriri Ryoo yasabwaga n’Inteko Ishingamategeko kwemeza cyangwa guhakana amakuru avugwa ku muturanyi wabo yagize ati : "Dukurikira umunsi ku munsi ibyo abaturanyi bacu bakora kandi hari ibimenyetso bisa neza n’iby’igerageza rya gatatu ."
Kim Jang-Soo, umukuru w’ibiro by’ubujyanama bwa Perezida Park Geun-Hye wa Koreya y’Epfo, yavuze ko bishoboka cyane ko igeregeza ry’ibisasu bya kirimbuzi ryaba mbere cyangwa nyuma yo kuwa gatatu w’iki cyumweru.
Usibye kuba hari ibimenyetso bigaragaza ko Koreya y’Amajyaruguru igiye kurenga ku bihano yafatiwe na Loni, kubera kugerageza ibisasu bya kirimbuzi, yanatangaje ko abakozi bahagarariye ibihugu byabo bagomba kuyivira ku butaka bitarenze ku itariki ya 10 Mata 2013.
Uko Koreya y'Amajyaruguru igerageje ibisasu bya kirimbuzi, bitera ikidodo Loni