Ese koko gutakaza ubusugi ukuze byaba ari byiza ?
Ubushashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko umugore watakaje ubusugi akuze aba afite amahirwe yo kugira umunezero mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kurusha uwabutakaje akiri muto.
Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7 atangaza ko ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu bijyanye n’ubumenyamuntu, bakaba barakoreye ubu bushakashatsi ku bagore batandukanye muri Texas, byagaragaye ko abagore batakaza ubusugi bakiri bato munsi y’imyaka 20 batanyurwa n’imibonano mpuzabitsina iyo bageze igihe cyo kubaka ingo.
Nk’uko abakoze ubu bushashatsi bakomeza babitangaza, ngo umugore watakaje ubusugi bwe afite hejuru y’imyaka 20 agira umunezero mu gihe cy’icyo gikorwa kubera ko umubiri uba waramaze kwitegura.
Nyuma yo kubona ibyavuye muri ubu bushakashatsi twegereye bamwe mu bagore ngo tubiganireho, batubwira ko icyiza cyo gutakaza ubusugi ukuze ari uko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina uba uzi icyo ugiye gukora kandi ukagiha agaciro.
Umugore witwa Mukasekuru yatangarije IGIHE ko gutakaza ubusugi ukuze nta ko bisa, kuko ngo bituma utona ku mugabo kandi nawe ukumva ufite ishema ry’uko ushatswe ukiri isugi.
Mukasekuru yavuze ko biguhesha ishema bikarihesha n’umuryango ukomokamo ndetse n’imbere y’umugabo wawe.
Undi mugore utarashatse ko amazina ye tuyatangaza, yatubwiye ko ngo n’ubwo impamvu zituma umugore atakaza ubusugi zitandukanye, ngo inama yagira abakobwa bakiri bato ni ukwirinda kubigiramo uruhare kuko hari abamara gushakwa abagabo bagahora babibacyurira.

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire