Ingano y’igitsina cy’umugabo ntaho ihurira no gukora imibonano mpuzabitsina neza
Bamwe mu bagabo, usanga bagira impungenge z’ingano y’igitsina cyabo bakakigaya ubuto, ugasanga bibaviriyemo kubura umunezero igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.
Inzobere mu bijyanye n’ibitsina ariko zitangaza ko nta mugabo ukwiye kubigiraho impungenge kuko ingano y’igitsina ntaho ihurira no gukora imibonano mpuzabitsina neza.
Urubuga rwa Topsante rutangaza ko igitsina cy’umugabo kiringaniye kiba gipima hagati ya santimetero 12 na 17 igihe cyafashe umurego, hakaba n’abashobora kurenza izi ngero ariko ngo ntibikunze kubaho.
Izi nzobere zivuga ko nta mugabo ukwiye guterwa ipfunwe n’ingano y’igitsina cye ngo ni kigufi( gito), kuko n’abagore benshi batinya ibitsina bikabije kuba birebire .
Ikindi gishobora gutuma abagabo batagomba guhangayikishwa n’ingano y’igitsina cyabo ni uko agace kabitse ukunyurwa k’umugore kaba munsi ya santimetero enye gusa uhereye ku gitsina inyuma, mu gihe muri rusange igitsina cy’umugabo gipima guhera kuri santimetero 12 kuzamura.
Inama zitangwa ku bagabo bumva ko bafite igitsina gito, ngo nukwikuramo ko igitsina cyabo ari gito, kandi mu gihe bagiye gukora imibonano n’abo bashakanye bakabanza gufata umwanya wo gutegurana bihagije.
Ikindi kandi ngo ni ugukora isuku ku myanya ndangagitsina bogosha ubwoya buba hejuru y’igitsina, kuko iyo bubaye bwinshi bushobora gukingiriza igitsina kikagaragara nk’aho ari gito
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire