vendredi 23 novembre 2012

Ubundi nta muntu n’umwe udakunda kwishima. Mu buzima umuntu uwo ariwe wese ahora aharanira kwishima ndetse ibyo byishimo anaharanira kubigeza no ku bandi. Urukundo rwo rero noneho ni urundi rwego nta muntu numwe wishimira kuba mu rukundo rumubuza amahoro n’ibyishimo. Ushobora kuba warinjiye mu rukundo uziko ugiye kurubonamo ibyishimo ariko ukaba utari kubibona, igitabo the truth of love kirakugira inama zo kubanza gutekereza kuri ibi bibazo: 1. Ese narakunze ndanakundwa? 2. Ese uwo nakunze niwe wari unkwiriye? 3.Ese we ndamunyura ? Yishimira ko dukundana cyangwa yumva abangamiwe ? 4. Ese buriya abandi babona ibyishimo mu rukundo babikurahe ? Buriya se njye nkundanye n’undi utari uyu sinakwishima nk’abandi ? 5. Ese ubu uwo dukundana ndamuzi neza cyangwa muzi igice cyangwa inyuma gusa ? 6. Buriya se ko arankunda koko bimurimo cyangwa arahatiriza yabuze aho yahera ambwira ngo tubivemo ? 7. Kuki numva gukundana nawe ntabwisanzure bimpa ? Buriya se niwe ubumbuza cyangwa ni njye ubwiyima ? Ubundi se ubwisanzure nshaka ni ubumeze bute ? 8. Gukundana nawe se bimariye iki ? Hari inyungu amfitiye mu buzima busanzwe se bwa buri munsi ? 9. Kuki numva ntamwisanzuraho mu biganiro tugirana bya buri munsi ? 10. Kuki numva mwishisha ku buryo numva kuba nagira igihe turi twembi gusa bintera impungenge ? Ese ubwo ni uko ntamwizera cyangwa ni uko imico ye ni imyitwarire ye nta kizere bindemamo ? 11. Kuki nta na rimwe atarya anyereka ko akeneye cyangwa ashishikajwe no kumenya imishinga mfite ngo ananyereke ko ashaka kunshyigikira ? Ibi kimwe n’ibindi bibazo bitandukanye wakwibaza mu rukundo bigenda bibamo ibigushimisha kubera ko uba wabiboneye igisubizo cyiza kimwe n’uko harimo n’ibindi bikubuza amahoro n’ibyishimo ndetse bikaguca n’intege, biragusaba ubushishozi rero. Ikindi kandi hari ibyo wibaza ndetse ushobora no kubaza uwo mukundana maze ukumva uko abitekereza n’uko yakira kuba ujya utekereza kuri ibyo.


Ubundi nta muntu n’umwe udakunda kwishima. Mu buzima umuntu uwo ariwe wese ahora aharanira kwishima ndetse ibyo byishimo anaharanira kubigeza no ku bandi.

Urukundo rwo rero noneho ni urundi rwego nta muntu numwe wishimira kuba mu rukundo rumubuza amahoro n’ibyishimo. 


Ushobora kuba warinjiye mu rukundo uziko ugiye kurubonamo ibyishimo ariko ukaba utari kubibona, igitabo the truth of love kirakugira inama zo kubanza gutekereza kuri ibi bibazo: 

1. Ese narakunze ndanakundwa?

2. Ese uwo nakunze niwe wari unkwiriye?
3.Ese we ndamunyura ? Yishimira ko dukundana cyangwa yumva abangamiwe ?

4. Ese buriya abandi babona ibyishimo mu rukundo babikurahe ? Buriya se njye nkundanye n’undi utari uyu sinakwishima nk’abandi ?

5. Ese ubu uwo dukundana ndamuzi neza cyangwa muzi igice cyangwa inyuma gusa ?

6. Buriya se ko arankunda koko bimurimo cyangwa arahatiriza yabuze aho yahera ambwira ngo tubivemo ?

7. Kuki numva gukundana nawe ntabwisanzure bimpa ? Buriya se niwe ubumbuza cyangwa ni njye ubwiyima ? Ubundi se ubwisanzure nshaka ni ubumeze bute ?

8. Gukundana nawe se bimariye iki ? Hari inyungu amfitiye mu buzima busanzwe se bwa buri munsi ?

9. Kuki numva ntamwisanzuraho mu biganiro tugirana bya buri munsi ?

10. Kuki numva mwishisha ku buryo numva kuba nagira igihe turi twembi gusa bintera impungenge ? Ese ubwo ni uko ntamwizera cyangwa ni uko imico ye ni imyitwarire ye nta kizere bindemamo ?

11. Kuki nta na rimwe atarya anyereka ko akeneye cyangwa ashishikajwe no kumenya imishinga mfite ngo ananyereke ko ashaka kunshyigikira ?

Ibi kimwe n’ibindi bibazo bitandukanye wakwibaza mu rukundo bigenda bibamo ibigushimisha kubera ko uba wabiboneye igisubizo cyiza kimwe n’uko harimo n’ibindi bikubuza amahoro n’ibyishimo ndetse bikaguca n’intege, biragusaba ubushishozi rero.

Ikindi kandi hari ibyo wibaza ndetse ushobora no kubaza uwo mukundana maze ukumva uko abitekereza n’uko yakira kuba ujya utekereza kuri ibyo. 

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire